AmakuruUmutekano

“Ntawe tuzasaba uruhushya rwo kurinda Igihugu cyacu” Perezida Kagame abwira abagitsimbaraye kuri FDLR

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo muri uyu wa gatatu tariki 4 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yeruye abwira abagitsimbaraye ku mpamvu Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukwiye kubaho, “ko ntawe u Rwanda ruzasaba uruhushya rwo kurinda Igihugu.”
Perezida Kagame, ubwo yabazwaga ku bibazo u Rwanda rufitanye na DR Congo no kuba Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR hari abakiwerekana ko udakwiye kuba uhangayikishije u Rwanda, yababwiye ko mu gihe cyose ukiriho ugakomeza gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ntawe u Rwanda ruzasaba uruhushya rwo kwirindira umutekano.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nidasenya FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano, bizasaba u Rwanda gukomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rubikoramo.
Yagize ati “Ntawe tuzasaba uruhushya rwo kwirindira umutekano w’igihugu cyacu. Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu.”
Gusenya FDLR ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko uyu mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahawe rugari muri RDC kandi biteje ikibazo ku mutekano warwo.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rwasabwe, ariko ko bisaba ko na DR Congo ikora ibyo yemeye kugira ngo bidateza ingaruka kuri buri ruhande.
Ati “Ibi nibidakorwa tuzakomeza gushakisha inzira iyo ari yo yose, igihe inzira itaraboneka yo gukemura ibibazo uko bikwiriye kuba bikemuka, u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda, rurinde igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi twumvikanye batuzuza ibyabo bya ngombwa.”
Perezida Kagame kandi yibukije ko igikomeje kuba kidobya mu masezerano y’u Rwanda na DR Congo ari bimwe mu bihugu byari bifite inyungu mu guteza akavuyo ashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bifite ubushake mu migendekere myiza y’ibibazo bihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button