AmakuruImikino

Ntwari Fiacre yateye umugongo APR Fc asinyira AS Kigali

Umunyezamu wakiniraga  APR FC, Ntwari Fiacre yasinyiye ikipe ya AS Kigali imyaka ibiri aguzwe asaga miliyoni 8Frw.

Ntwari azayikinira kugeza muri 2023

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu munyezamu yasinyiye ikipe y’Umujyi wa Kigali.

Uyu munyezamu wari usigaje umwaka umwe muri APR FC, yamugurishije muri AS Kigali ahita ayisinyira undi, bivuze ko azayikinira kugeza 2023.

Ntwari Fiacre yatanzweho miliyoni 8, azakurwamo miliyoni 4Frw ahabwa APR FC asigaye agahabwa Marines FC nk’ikipe yakiniraga.

Ntwari Fiacre yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2016-2017 atizwa mu Isonga, 2017-18 APR FC imugarura mu ikipe ya 2 yayo ari yo Intare FC, yayivuyemo muri 2019 ajya muri APR FC aho na yo muri 2020 yahise imutiza muri Marines FC.

Uyu musore yari muri Marines FC nk’intizanyo ya APR FC

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button