AmakuruAmatora

Nyabihu: Green Party Yasezeranyije abatwara ibinyabiziga kubakuriraho amafaranga bishyura yo kongeresha Permit

Ubwo bageraga mu karere ka Nyabihu mubikorwa byo kwiyamamaza, abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, barangajwe imbere na Dr. Frank Habineza akaba n’umukandida Perezida uhagarariye iri shyaka, bakiranwe urugwiro n’abahatuye maze nabo babasezeranya kutazabatenguha nibabagirira icyizere bakabatora kumyanya bari kwiyamamazaho.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye rikubiyemo gushima no kugaragaza ibyo bifuza kubagezaho, yavuze ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruri mubihangayikishije abaturage kuko ngo usanga rugira igihe rukarangira ariko akaba yifuza ko rwaba urwa burundu nkuko impamyabumenyi(Diploma) aba ari iya burundu.

Ati” ntabwo turi kumva impamvu umuntu akorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bakamusaba ko hari igihe kigera akajya kuyongera kandi akishyura n’amafaranga.

“Murabizi ko iyo hashize imyaka itanu wishyura amafaranga yo kongeresha Permit yawe, rero tukumva ko nta mpamvu yo kugira ngo umuntu ajye yishyuzwa, ahubwo ko agomba kugera uburenganzira bwuzuye kuri yo, nkuko uwize akarangiza Kaminuza aba afite uburenganzira bwuzuye kumpamya bumenyi ye bitamusabye kwishyura amafaranga ngo ayongerere igihe. Ibi byose ni ukugira ngo n’abantu batwara ibinyabiziga boroherezwe umutwaro.”

Umukandida Perezida uhagarariye Green Party yagendaga asuhuza abaturage

Ishyaka Green Party rigaragaza ko muri manifesto yo mumyaka irindwi ishize, nubwo batabashije gutsinda amatora, ariko ngo ibyo bari biyemeje byagezweho ku kigero kirenga 70%.

Kuri iyi nshuro bafite intego yo kuzashyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage by’umwihariko birimo gukuraho ibigo by’inzererezi, kugabanya umusoro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%, gukuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kubaka inganda muri buri murenge hagamijwe guca ubushomeri ndetse n’ibindi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button