AmakuruAmatora

Nyagatare: Green Party yijeje abaganga kubazamurira umushahara

Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), yakiranwe urugwiro n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, aho nawe yahise abizeza ko nibagirira iri shyaka icyizere bagatora abadepite n’umukandida kumwanya wa Perezida wa Perezida barihagarariye, azazamura umushahara w’abaganga nabo bagakorana akanyamuneza.

Dr. Frank Habineza yongeyeho ko” abaganga namwe mukora akazi keza niyo mpamvu twabatekereje. Ejobundi mwari muri kumbwira muti, Frank ko wongereye abasirikare agashahara, abarimu, n’abandi bose bikaba byaratunganye, twebwe ko watwibagiwe? Abaganga muhumure ntabwo twabibagiwe, ubu nimwe tugiye gukurikizaho, umushahara wanyu uzamurwe.”

Dr. Frank yijeje abaganga kubazamurira umushahara

Dr. Frank yavuze ko” murabyibuka ko aritwe twagize uruhare mu izamurwa ry’umushahara wa mwalimu, rero nimutugirira icyizere mukadutora tuzazamura umushahara wa Muganga nawe agire akanyamuneza, nkuko twazamuye umushahara wa Mwalimu.”

Ibi byishimiwe cyane na bamwe mu baganga bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza, aho bavuze ko byari bikwiye ko iki kibazo cyabo cyigwaho kuko bakora akazi katoroshye, kandi ngo baba bakeneye gukorana akanyamuneza.

Dr. Frank yavuze ko atari yaragiye mu nteko ishingamategeko gushaka umugati, ahubwo ko yari yaragiye kuvugira abanyarwanda kandi ko bimwe kubyifuzo yagejeje kuri guverinoma byashyizwe mu bikorwa ubu bakaba bari gusogongera ku musaruro w’ibitekerezo byubaka bya Green Party.

Ishyaka Green Party rivuga ko usibye kuba ritabeshya, rikora ibishoboka byose ibyo biyemeje bakabishyira mu bikorwa, ibi kandi bakabishingira kubyakozwe mu myaka irindwi ishize, aho batanze igitekerezo cyo kubaka Poste de sante bigakorwa, kuzamura umushahara wa Mwalimu, uw’abapolisi, abasirikare, kuzamura icyogajuru mu kirere n’ibindi.

Abaturage bari bitabiriye kubwinshi, bakiranye urugwiro ishyaka Green Party

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button