AmakuruAmatora

Nyanza: Green Party ivuga ko icyizere cyo gutsinda amatora igikomora kubyagezweho

Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko icyizere cyo gutsinda amatora bafite bagishingira kubyo bagezeho mu myaka irindwi ishize, kuko ngo nubwo ishyaka ryari rikiri rito ariko bagerageje gukora ibishoboka byose rikagira ibyo rikora kandi bikagerwaho.

Ni bimwe mubyo yagarutseho ubwo ishyaka Green Party ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite mu karere ka Nyanza, aho yakiriwe n’imbaga nyinshi y’abaturage bari baje kwiyumvira imigabo n’imigambi yabo maze nawe agira ibyo ababwira bituma bagira icyizere cyo kumutora.

Ati”ubwo twiyamamazaga muri 2017, ntabwo twabashije gutsinda ariko muri 2018 twatsindiye umwanya mu nteko ishingamategeko tuva kuri 0.4% tugera kuri 5%, ubu kandi dufite n’umusenateri w’umurwanashyaka wacu, hari abandi kandi bari mu myanya yo itandukanye y’inzego z’ibanze nko muri Rulindo hari uri muri njyanama y’akarere.”

” Ibi byose biduha icyizere ko ibitekerezo byacu byagiye byumvwa, ndetse n’imigabo n’imigambi twakoresheje twiyamamaza muri 2017-2018 yagezweho ku kigero kirenga 70%, mbese byinshi byagezweho ibi bikaduha icyizere ko tuzatsinda kuko mwabonye ko ishyaka ryacu ritabeshya.”

Abaturage bari benshi baje gutega amatwi imigabo n’imigambi ya Green Party

Dr. Frank yongeyeho kandi ko mubindi bafite mu migambi, kubigendanye na Politiki y’ububanyi n’amahanga bagomba gukora ibishoboka byose ntihazagire umupaka wongera gufungwa.

“Tugomba gushyiraho amasezeraho hagati y’ibihugu by’abaturanyi cyangwa mpuzamahanga, kuburyo nubwo twaba dufitanye ibihugu bihoraho, nta gihugu kigomba gufata umwanzuro wo gufungira ikindi. Tugomba kubikemura duciye mu rwego rwa East African Community tugashyiraho aya masezerano, kuko iyo bafunze iriya mipaka abaturage nibo bababara cyane.”

Ishyaka Green Party rifite intego yo gukuraho urwikekwe hagati y’ibihugu by’abaturanyi, ndetse n’ibibazo bikajya bikemurwa hatabayeho ikibangamira abaturage, kugira ngo ubuhahirane bukomeze.

Biteganyijwe ko umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party uzakomereza mu turere twa Gisagara na Ruhango, ni nyuma yo kuva mu bikorwa byo kwiyamamaza my karere ka Nyanza kuri uyu wa 27 Kamena 2024.

Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka Green Party yagendaga aramutsa abaturage nabo bamwishimiye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button