AmakuruAmatora

Nyaruguru: Dr. Frank Habineza yagaragaje imbamutima ze zo kuba ibyo basezeranyije abaturage byaragezweho

Dr. Frank Habineza akaba n’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party wagiye mu karere ka Nyaruguru mu bikorwa byo kwiyamamaza, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo gusengera kunshuro ya mbere mu ngoro ya Bikiramariya I Kibeho, no kuba yagezeyo anyuze mu muhanda wakozwe biturutse kubuvugizi bw’ishyaka Green Party.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, ubwo yagezagaho imigabo n’imigambi abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye I Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Mbere yo gutangira igikorwa cyo kwiyamamaza, Umukandida Perezida Dr. Frank ari kumwe na Madam babanje kujya kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya, bajya gusengera mu ngoro ye iri kubutaka butagatifu I Kibeho.

Mu ijambo rye Dr. Frank Habineza yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko yatewe ishema no kugenda mu muhanda bakoreye ubuvugizi nk’ishyaka Green Party, ndetse no kuba yasengeye ku nshuro ya mbere muri Shaperi(Chapelle) ya Kibeho.

Umukandida Perezida Dr. Frank Habineza na Madam babanje kujya mumisa

Ati”njye na Madam twazindutse mu gitondo kare, tubanza kunyura mu misa hariya mu ngoro ya Bikiramariya, dushaka kubanza kunyura munzu ya Nyina wa Jambo kugira ngo twumve icyo atubwira. Nibwo bwa mbere nanjye nahasengeye, ubundi nahacaga nkanahaza, ariko ni ubwambere nahasengeye kandi ndashimira Imana ko byakunze.”

“Ubwo duheruka inaha umuhanda wari mubi cyane, tugeze hariya muri Centre numvise bibabaje cyane uvuye I Butare uza hano ukabona ni ivumbi ryinshi kandi hano I Kibeho haza abantu benshi cyane basaga ibihumbi 400 kumwaka. Icyo gihe twatanze icyizere ko nimutugirira icyizere natwe tuzabakorera ubuvugizi mukabona umuhanda wa Kaburimbo. Narishimye cyane kuko nta mwaka washize nyuma ya 2017 uyu muhanda utarakorwa.”

“Murumva ko ijambo ijambo ryacu rirema, twaravuze ngo abanyakibeho ntakuntu baba bakira abantu ibihumbi magana buri mwaka bakaba badafite umuhanda wa Kaburimbo, Kandi twavugaga ko agasantire(centre) yanyu yagombaga gutera imbere hakubakwa amahoteli azajya acumbikira abo bantu baba baje kubutaka butagatifu kureba ibitangaza Imana yahakoreye. Kandi kubemera Imana iyo ugeze hano ubona umugisha, n’ubushize narawubonye ndetse n’uyu munsi ndizera ko nawubonye.”

Uyu mukandida yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe ndetse n’ibigikorwa, ariko ngo hakiri urugendo rw’ibindi aka karere gakeneye birimo uruganda rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mata ndetse n’ikusanyirizo ry’umukamo w’inka zabo, abasaba kuzagirira icyizere ishyaka Green Party bakaritora ku mwanya wa Perezida w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button