Padiri Jean Bosco Ntagungira yatorewe kuba Musenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Butare
Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Papa Françis, yatoreye Padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA kuba Umushumba mushya wa Diyosezi Gatorika ya Butare, nyuma yo kwemeza iyegura rya musenyeri Philipo Rukamba.
Ibi byatangarijwe I Vatican nyuma y’indamutso ya Malayika risanzwe riba buri saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali.
Itangazo ryaturutse mu birori bya Vatican rigira riti”Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.”
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira abaye uwa Gatatu uyoboye iyi Diyosezi, nyuma ya Philipo Rukamba asimbuye, ndetse na Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste wamubanjirije.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yavutse ku itariki 3 Mata 1964, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku itariki 01 Kanama 1993.
DORE BIMWE MU BYARANZE UBUZIMA BWA Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA watorewe kuba Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya BUTARE :
Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yavukiye i Kigali mu Rwanda, tariki ya 3 mata 1964.
Amashuri abanza yayigiye i Kigali no mu Ruhengeri guhera mu mwaka wa 1971 kugeza mu mwaka wa 1978.
Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari nto ya Arikidiyosezi ya Kigali guhera mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985.
Mu mwaka wa 1985 Yagiye kwiga mu iseminari nkuru ya Rutongo.
Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993 yigaga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda aho yize Filozofiya na Tewolojiya .
Kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yari ashinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti I Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali
Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001 : Yigaga amategeko ya Kiliziya I Roma muri Univerisité Pontificale du Latran ahakura impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.
Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2002 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA Yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (chancelier) akaba na Perezida wa komisiyo ya Diyosezi ya OPM ndetse n’ubumwe bw’abemera Kristu.
Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2018 : Yari Umuyobozi wa Seminari nto yisunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali, akora ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda ndetse ayobora na Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.
Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu ni Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yashinze Televiziyo gatolika izwi nka Pacis Tv.
Akora kandi ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda rukorera Kigali ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.