AmakuruIyobokamanaMumahangaPolitike

Papa Léon XIV yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara kuko ikomeje guhitana benshi biganjemo abasivile.

 

Intambara yo muri Gaza imaze igihe ihanganishije Ingabo za Israel n’Umutwe wa Hamas ndetse mu minsi ishize Ingabo za Israel zarashe kuri Kiliziya ihererere mu gace ka Gaza abantu batatu bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

 

Ubwo yasozaga Indamutso ya Malayika (Angélus), kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, Papa Léon XIV, yagarutse ku kababaro ko kuba Ingabo za Israel zararashe kuri Kiliziya, asaba ko iyi ntambara hagati ya Israel n’Umutwe wa Hamas ikwiriye guhagarara kuko imaze kugwamo abantu benshi.

 

Yagize ati “Nongeye gusaba ko iyi ntambara ihagarara kugira ngo amahoro yongere agaruke muri aka gace.”

 

Iyi Kiliziya isa n’iyatumye ubuyobozi bwa Vatican buhaguruka, yaguyemo abantu batatu ikomerekeramo benshi barimo n’umupadiri wayiyoboraga ariko Israel yatangaje ko ibyabaye ari impanuka bitakozwe bigambiriwe ndetse yahise itangiza iperereza.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button