
Perezida Kagame yavuze ku makipe akoresha abapfumu kugira ngo atsinde
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko bishoboka ko imikino itera imbere mu Rwanda, ariko ngo bigashoboka abantu babigizemo uruhare kandi bakirinda kujya mu bapfumu.
Ibi yabigarutseho kuri wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Ubwo yari abajijwe uko abona Siporo mu myaka iri imbere, Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko yatera imbere ariko ngo bigashoboka ari uko abantu bemeye umusaruro uvamo.
Ati”Kugira ngo Sport itere imbere abantu bakwiye kwemera umusaruro uvamo, ahubwo watsindwa bikakubera isomo, ntabwo ugenda ngo wiyahure ngo kuko watsinzwe, ni ibintu bihoraho. Gutsinda cyangwa gutsindwa bituruka kuri team utagombeye kujya mu bapfumu cyangwa ngo ujye gushaka uko watugira abantu ndetse n’ibindi bibi bakora ntiriwe mvuga kugira ngo ajye mu kibuga yacitse intege adashobora gukina adashobora no guhagarara wamuvangiye imiti.”
Yagaragaje ko abantu bakwiye kwemera abo aribo bakamenya n’amakipe yabo neza bakamenya icyo gukora.
“Ndibwira ko aho tugeze hari abanyarwanda benshi bifitemo Impano, twasahakira rero ahantu hose, ariko byose bishingira kukubanza kwemera uwo uriwe. Gushakisha gusa ibyo ubona hanze utabanje ngo wihereho uvuge uti nabigeraho nte nkanjye, kuko mfite uko nteye n’undi afite uko ateye, ariko kubw’igihugu dufite abantu, ikipe yacu iteye itya twayishakira ibi, ndibwira ko bishoboka, ariko ntabwo ari ibintu byizana ngo bibe abantu batatekereje uko babigenza.”
Perezida kandi umunyamakuru amubajije ati U Rwanda ruramutse ari ikipe y’umupira w’amaguru mwakina kuri kangahe?
Atazuyaje yamusubije ati”Najya mu izamu niho numva byakunda.”
Ibi Umukuru w’igihugu abivuze mu gihe, muri Siporo y’u Rwanda hadasiba kuvugwa amarozi no kubangamirana mu kibuga, asaba ko byose byahagarara abantu bagaharanira iterambera rya Siporo.