AmakuruPolitikiUmutekano

Perezida Paul Kagame yavuze kwegeka ikibazo cya DRC ku Rwanda nta gisubizo bitanga

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame, yavuze ko kwegeka ibibazo bya congo ku Rwanda ntacyo bikemura kuko ntaho ruhuriye nabyo.

Ibi Perezida yabigarutseho mj kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kuri uyu wa 17 Kamena 2024, aho yagaragaje ko kwegeka ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku Rwanda, nta gisubizo kirimo.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Congo gucyura impunzi z’abanyarwanda, hari abanze gutaha kuko bari baravuye mu gihugu bagihekuye bakaba ari nabo baje kwiremamo umutwe witwaje intwaro FDLR wanatijwe umurindi na leta ya DRC.

yagize ati ” ni iyihe mpamvu y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo? Ntabwo ishobora kuba u Rwanda, ndetse ntishobora no kuba Paul Kagame. Ntabwo ari twe twateye ayo makimbirane ndetse ntekereza ko abantu bazi inkomoko yayo. U Rwanda si rwo rwateje kiriya kibazo.”

Umukuru w’igihugu yunzemo ati”Ntekereza ko kwegekanaho ibibazo atari igitekerezo cyiza kubera ko buri wese ku Isi aba abona ko udashaka gukemura ikibazo mu buryo cyakabaye gikemurwamo. Abashaka urwitwazo babikora ku mpamvu zabo bwite, politiki yabo ariko 100% ikibazo kiri mu biganza cy’uri mu nshingano ya Congo. Ntabwo nzi ngo ni nde, bishoboke ko nta muntu ufite inshingano kuri kiriya kibazo.”

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 waremwe n’abo mu miryango y’Abanye-Congo kugira ngo urwanirire uburenganzira bwabo, ariko Perezida Kagame yagaragaje ko ari ikirego kidafite ishingiro.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button