Imikino

Rayon sports igiye gutaha ikibuga cyayo gishya

Hashize igihe gisaga Imyaka itatu, ikipe ya Rayon Sport n’uru ruganda rwa Skol rutunganya ibinyobwa bisembuye nibidasembuye, bigiranye amasezerano y’imikoranire.

Muri uko gukorana, buri ruhande rwagiye rugaragaza kuba ntamakemwa, ndetse bakanafatanya mu bikorwa bakorana, birimo no gutera inkunga imikino yose y’iyi kipe ya rayon sports.

Ni muri rwo rwego iki kigo cyafashije Rayon Sport kuvugurura ikibuga cy’imyitozo yayo Kiri munzove, kugira ngo kijye gikinirwaho kimeze neza.

Kuri uyu wa kabiri nibwo biteganijwe ko iki kibuga kimurikirwa Rayon Sport kumugaragararo, cyane ko ari ikibuga izaba ifiteho uburenganzira ijana ku ijana, haba mu bijyanye n’imyitozo ndetse no kuba yagikodeshya andi makipe.

Mu gutaha icyo kibuga gishya kandi kuri iyo saha ya saa cyenda harakinwa umukino wagishuti mu rwego rwo kugitaha hagati ya Rayon Sport Women Football Club na Yuvia Women Football Club.

Ikibuga gishya cya rayon sports giherereye mu nzove

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button