
Ikipe ya Rayon Sports yishbije umwanya wa mbere muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Etincelles FC 2-1 ihigika mukeba wayo APR FC yari yawisubije imaze gutsinda Rutsiro FC Ibitego 5-0 ku wa Gatandatu ushize.
Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2025, Ikipe ya Rayon Sports wabonaga ko yarushije iya Etincelles FC guhera umukino utangiye kugeza urangiye n’ubwo byagezaga aho na Etincelles ikihagararaho ikagaruka mu mukino byayihesheje n’igitego n’ubwo bitakuyeho ko Rayon Sports birangira iyitsindiye iwayo Ibitego 2-1 byayihesheje umwanya w’icyubahiro.
Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 33 giturutse ku mupira winjijwe na Biramahire Abeddy wahererekanyijwe Biturutse kuri Bugingo Hakim wakinaga ku ruhande rw’i bumoso Igice cya mbere kirangira gutyo.
Ku munota wa 74 Muhire Kevin yambuye umupira kapiteni wa Etincelles FC, Nshimiyimana Abdou ahita awuhereza Biramahire Abeddy yongera gutanga ibyishimo kuba Rayons kuko yahise yinjiza igitego cya kabiri.
Igitego cy’impozamarira cya Etincelles FC cyabonetse ku munota wa 89 gitsunzwe na Nzajyibwami Frank wateye ishoti rikomeye cyane umuzamu Ndikuriyo Patient ntiyabasha kurikuramo ari nako umukino watangiye.
Indi mikino yabaye:
Gorilla FC 0-0 Police FC
Bugesera FC 2-1 Marines FC
Musanze FC 1-0 Muhazi United
Vision FC 0-1 Kiyovu Sports
Rutsiro FC 0-5 APR FC
Gasogi United 1-0 Amagaju FC
AS Kigali 1-1 Mukura VS