Amakuru

RIB yataye muri yombi abantu bane barimo abapadiri babiri

Abantu bane barimo abanyeshuri babiri n’abihaye Imana, batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri.

Aba batawe muri yombi ni abanyeshuri babiri biga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri seminari nto ya Zaza ndetse n’abayobozi babo barimo, Padiri Nkomejegusaba Alexandre ushinzwe umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze aba batawe muri yombi tariki 16 Kamena 2024,  bakurikiranweho ibyaha bibiri aribyo gukubita cyangwa gukomeretsa kubushake byateye urupfu, no kwirengagiza gutabara umuntu uri mukaga.

Yavuze ko ngo aba banyeshuri, Tuyizere Egide na Murenzi Armel bakubise uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko ngo bamuziza ko atarangije imirimo yo gukora isuku bari bamuhaye, nyuma ababibonye batabaje ubuyobozi bw’ikigo bubabwira ko uwo mwana arimo kwirwaza, ibyafashwe nko kwaga gutabara uri mukaga.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza mugihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha , umurambo wa nyakwigendera wajyanwe muri laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kubushake biviramo umuntu urupfu n’icyaha cyo kwirengagiza umuntu uri mukaga. Yasabye Kandi abantu kureka kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe, ngo kuko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button