AmakuruAmatora

Rubavu: Umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 barakomereka

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yihanganishije umuryango waburiye uwabo mu muvundo wabereye ahari igikorwa cyo kwiyamamaza k’umuryango RPF Inkotanyi.

Ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024, mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, aho uyu muntu witabye Imana kimwe n’abandi 37 bakomeretse bari bari mu muvundo wo gusohoka ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko kubw’ibyago uyu muntu ahasiga ubuzima.

MINALOC ibinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter (X), ivuga ko abaganga bo kuri site bakoze ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bw’uyu muntu ariko bikaba iby’ubusa nubwo bari bakoze ibishoboka byose ngo atabarwe. Ivuga kandi ko muri abo 37 bakomeretse harimo bane(4) bakomeretse bikomeye bahise bajyanwa ku bitari bukuru I Kigali kwitabwaho, naho abandi 33 bajyanwa ku bitari bya Gisenyi.

Iyi minisiteri kandi isaba abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza muri iki gihe hitegurwa amatora, ko bajya bakurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze byabo.

Abaturage bakabakaba ibihumbi 250, nibo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya RPF Inkotanyi kuri Site ya Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button