
Ruhango: Réseau Des Femmes yifatanyije n’abaturage gutera ibiti
Umuryango Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga wabo wo kurengera ibidukikije witwa ‘Rengera Ibidukikije Rengera Ubuzima bwawe’, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, wifatanyije n’abaturage bo mu kagali ka Nyakabuye, Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, mu gikorwa cyo gutera ibiti.
Ibiti byatewe byiganjemo ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto ziribwa, byose hamwe bisaga 14,000. Byatanzwe na Réseau des Femmes ndetse na TUBURA.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga ‘Rengera Ibidukikije Rengera Ubuzima bwawe’, Nayiravugwa Grâce avuga ko iki gikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage gutera ibiti ndetse no kubibungabunga.
Yagize ati ‘‘ Igikorwa cy’uyu munsi cyari kigamije gukangurira abaturage gutera igiti ariko cyane cyane kubakangurira kugira umuco wo kubungabunga igiti kuva kigiterwa kugeza gikuze.’’
Ni intego inajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, mu bijyanye no gutera ibiti, igira iti ‘‘Igiti cyanjye, umurage wanjye!’’

Abaturage bahawe ibiti bavuga ko ari igikorwa bishimiye kuko basobanukiwe akamaro k’igiti.
Rutamujyanye Célèstin yagize ati ‘‘Twabyakiriye neza cyane kuko ibiti biduha umuyaga tugahumeka umwuka mwiza. ’’
Yongeraho ko ‘‘Turemera tukabigura n’amafaranga aho biri. Iyi gahunda yo kubiduha ku buntu turayishimiye cyane rwose. ’’
Undi muturage yagize ati ‘‘Kubona ingemwe byari urugamba kubera ko inaha twese tuzi akamaro k’igiti. Njewe ndibutere nk’ibiti 20. Nzabyitaho cyane.’’
Uretse aba baturage bishimira ko bahawe ibiti, Bahore jean Bosco we arishimira ko yabonye akazi kugutegura izi ngemwe bahaye abaturage.
Uyu mugabo n’umugore we ni umwe mu miryango 20 yo mu murenge wa Byimana iri mu mushinga ‘Rengera Ibidukikije Rengera Ubuzima bwawe.’
Nyuma y’amasomo bahwe muri uyu mushinga ajyanye no gutegura za pepiniere, ubu yatangiye kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Nabikoze umwaka ushize nkimara kubona ayo mahugurwa. Kugeza ibiti babitwaye ntabwo njya munsi y’amafaranga ibihumbi 500.”

Umuyobozi w’Akagari ka Nyakabuye Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Abaturage (SEDO), Nyinawumuntu Marie Grâce avuga ko ugendeye ku bushake bw’abaturage mu gufata ibi biti bitanga icyizere ko bazanabifata neza.
Yagize ati “Saa 6:30 am bari hano baje gutwara ibiti. Ubwitabire batugaragarije rero buranatugaragariza ko n’ubundi bagiye kubitwara bakabyitaho kuko mbere yo kubibaha twabasobanuriye akamaro kabyo.”
Nk’ubuyobozi na bo kandi ngo bazakomeza gukurikirana barebe ko abaturage babifata neza. Ati “Turakorana n’abajyanama b’ubuhinzi hanyuma dukurikirane ababitwaye dukomeze n’ubundi tubigishe kugira ngo babifate neza bizabagirire akamaro.”
Ubuyobozi bw’akagari ka Nyakabuye buvuga ko gatuwe n’ingo 1235. Muri izo, nibura ingo 1227 zatwaye ibiti.
Umushinga ‘Rengera Ibidukikije, Rengera Ubuzima bwawe’ Umuryango Réau des Femmes iwushyira mu bikorwa ku bufatanye na ACORD Rwanda, AFD ndetse na Terre Solidaire.







