AmakuruAmatora

Rulindo: Dr. Frank Habineza yakiranywe yombi, yishimirwa bidasanzwe

Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza yongeye kwakiranwa urugwiro n’abatuye akarere ka Rulindo bamushimira ko ubwo yari mu nteko ishingamategeko yabakoreye ubuvugizi, ibyo yabasabiraga bikaza kukemuka.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party, byabereye mu turere twa Rulindo na Gakenke kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024.

Uyu mukandida Perezida Dr. Frank, mu ijambo yagejeje kubitabiriye igikorwa cyo kwamamaza, yavuze ko atahwemye gukorana n’akarere ka Rulindo hamwe n”abaturage, bagakemura ibibazo byari bibugarije birimo no guhabwa ingurane kubutaka bwabo, kandi koko bikaba byarakemutse ku kigero cya 95%.

Ati” aka ni Akarere nakoreyemo cyane, abenshi muri mwe ibibazo byanyu mwarabimbwiraga birimo n’ingurane kubutaka bwari bwaratwawe ubwo hakorwaga umuhanda. Navuganye n’inzego zibishinzwe kandi ikibazo cyanyu cyarakemutse.”

” Ngarutse hano bishimye ntihishahisha, kuko iyo ibyo mwangejejeho ntabikorera ubuvugizi ngo bikemuke ubu sinari guhinguka imbere yanyu, ndetse n’ibindi bibazo by’ubutaka numvise bihari turabizeza ko bizakemuka. Icyo musabwa rero ni ukutugirira icyizere mukazatora kuri Kagoma kumunsi w’itora.”

Dr. Frank Habineza yishimiwe bikomeye

Ibi Umukandida Perezida wa Green Party yavuze byashimangiwe n’umuturage wahise amusanga aho yavugiraga ijambo, amuha igiseke nk’ishimwe ryo kuba yarabakoreye ubuvugizi bagahabwa ingurane kubutaka bwabo.

Uyu muturage yavuze ko” Abaturage b”I Rulindo turagushima cyane, kuko ubwo wari munteko ishingamategeko waratuvuganiye duhabwa ingurane kubutaka bwacu bwari bwaragiye kubera umuhanda wakorwaga, Kandi twizera ko n’ibindi watubwiye uzabigeraho.”

Usibye kuba yashimye ko yakoranye neza n’abatuye akarere ka Rulindo ubwo yari umudepite, Dr. Frank Habineza, yasezeranyije abatuye aka karere ko ikibazo cy’ibagiro ryubatswe mu gishanga naryo rizimurwa mu gihe cya vuba, ibibazo biri murubyiruko by’umwihariko ubushomeri n’ibindi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button