AmakuruAmatora

Rusizi: Akanyamuneza ni kose kubaturage bijejwe na Green Party ishuri ryigisha uburobyi no gutwara ubwato

Ishyaka Green Party ryasezeranyije abatuye akarere ka Rusizi ko nibarigirira icyizere hari byinshi bizahinduka mu mibereho yabo, by’umwihariko nk’abakoresha ikiyaga cya Kivu kuko ngo hari gahunda yo kubafasha bakajya babona imirama y’amafi mato bitagoranye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Frank Habineza, kuri uyu wa mbere tariki 01 Nyakanga 2024, ubwo yageraga I Kamembe mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka ahagarariwe.

Hon. Dr. Frank yagize ati” mwebwe mwegereye ikiyaga cya Kivu ndetse n’abandi bose batuye muri aka karere bashobora kuba batuye hafi y’amazi. Muri gahunda y’ishyaka ryacu dufite, turifuza ko mwagira uruganda rutunganya umurama w’amafi, kuburyo utazongera kuba ikibazo, kuko turabizi ko ari bimwe mubihangayikishije by’umwihariko aborozi b’amafi.”

Dr. Frank avuga ko atari ukubaha uruganda rutunganya umurama w’amafi gusa, ahubwo ko bifuza ko hajyaho n’ishuri ryigisha uburobyi n’ibindi bijyana n’ibikorerwa mu mazi.

Ati” tureba muri buri murenge igikenewe kurusha ikindi. Hamwe twifuza ko hajya uruganda rutunganya uwo murama ariko muwundi murenge hakaba hajya ishuri ryigisha uburobyi, gutwara ubwato kandi byemewe n’amategeko kuburyo umuntu azajya agira uruhushya rwo gutwara ubwato rwemewe n’amategeko, kuburyo yabutwara hano, akaba yajya no kuri muhazi akabutwara cyangwa muri Congo kuko yaba yemewe n’amategeko.”

“Kuko nta mpamvu yo kugira ngo tuzane ishuri ryigisha imodoka kandi nta modoka mukeneye aho, ahubwo mukeneye ubwato.”

Umukandida Perezida uhagarariye Green Party

Uyu mukandida Perezida yambwiye abanya-Rusizi ko ibi byose bizakorwa mu rwego rwo guca ubushomeri by’umwihariko murubyiruko, kuko ngo iryo shuri nirijyaho abambere bazaryigamo ari urubyiruko.

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Kamembe, barimo Uwasine Angelique wagaragaje icyizere afite Green Party n’impamvu ibimutera. Yavuze ko” ngaho reba nawe umugabo watumye umushahara wa Mwalimu izamurwa, urumva atarakoze, rero njye mufitiye icyizere ko n’ibindi yemeye cyane cyane ishuri ryigisha uburobyi no gutwara ubwato ndetse ntibagiwe n’uruganda rutunganya umurama w’amafi ko azabikora. Byaba bishimishije kubona abana bacu batwara ubwato bazajya babikora kinyamwuga, aho kugira ngo bishore mu bwato batazi kubutwara batabifitiye n’uruhushya.”

Sindayigaya NIYONSENGA Venuste nawe ati” Green Party nyifitiye icyizere, cyane cyane kubijyanye no kuduha ishuri ryigisha kuroba, rirakenewe ndetse n’uruganda rukora imirama y’amafi kuko usanga tugifite umusaruro muke, biturutse kukuba n’umurama ari muke, ariko nitubona uri ruganda twizeye ko ruzadufasha tukajya tubona amafi ndetse tugasagurira n’amasoko.”

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva kwiyamamaza mu karere ka Rusizi, Dr. Frank Habineza akaba n’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party hamwe n’abakandida depite bakomereza ibi bikorwa mu karere ka Nyamasheke.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button