AmakuruAmatora

Rutsiro: Umuturage yashimye Green Party ayiganuza kumusaruro w’ibyo yejeje

Umuturage yakozwe kumutima n’imigabo n’imigambi y’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, amuganuza kumusaruro w’ibyo yejeje.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, Ubwo Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Dr. Frank Habineza n’abarwanashyaka baryo bageraga mu karere ka Rutsiro, amaze gusoza ijambo rye, umwe mu baturage bari bamuteze amatwi yazamukanye imbamutima amushyira kuri bimwe mu byo yejeje, avuga ko yakozwe k’umutima n’uko bavuga kandi bagasohoza.

Ni nyuma y’uko Dr. Frank yari asoje kuvuga ati” mubyo twari twiyemeje kandi byagezweho hari ukugaburita abana bose ku mashuri, bakarya kugira ngo abakomeza amasomo ya nyuma ya saa sita bakomeze bige nta kibazo bafite. Hari aho wasangaga umwana atashye agasanga iwabo badahari cyangwa se batatetse ifunguro, agasubira ku ishuri afite inzara, ariko ubu umwana afatira ifunguro ku ishuri kandi rishyushye. Turifuza ko bizakomeza bakajya banashyirirwaho akaboga(inyama), bityo bige bafite umutekano mu gifu.”

Iri jambo ryazamuye amarangamutima y’umutegarugori wari waje mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party, maze arazamuka asanga Umukandida Perezida w’iri shyaka aho yari ahagaze amushimira amuganuza kumusaruro w’ibihingwa mu Rutsiro.

Ati” mu bintu byose yatugejejeho hari icyo numva nishimiye cyane ndavuga nti ntabwo yagenda ntamushikiye. Ikintu yavuze kijyanye no kugaburira abana saa sita ku mashuri, kiriya kintu ni Cyiza cyane. Hari ubwo abana batahaga saa sita bagasanga ababyeyi ntabari murugo bigiriye mu mirimo yabo, inzara ikabica ndetse bamwe na bamwe gusubira ku ishuri bikaba birarangiye bitewe n’inzara.

Umuturage yakozwe k’umutima n’imigabo n’imigambi ya Green Party

“Ubwo rero kiriya kintu cyaradufashije nk’ababyeyi, akenshi saa sita ntituba duhari, Ababa bari murugo ni bake cyane, rero saa sita bararya ntakibazo, nta nzara bagira bakabasha kongera gusubira kumasomo neza. None rero kubw’iyo mpamvu nateguye iki gitoki ngo ukirye n’umuryango wawe ndetse n’aya matunda uyakoremo umutobe abana banywe.”

Dr. Frank Habineza yahise ashima uyu mubyeyi Beatha wagize umutima ushima, ndetse yizeza abaturage b’akarere ka Rutsiro ko nibagirira icyizere ishyaka Green Party bazabona ibirenze ibyo babonye.

Abaturage bari bishimiye kwakira Green Party

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button