
Abantu benshi bakunda kurya imineke mbere cyangwa nyuma y’amafunguro, abandi bakayirya yonyine cyangwa bakayunganiza izindi mbuto n’ubwo hari n’abatayikozwa namba bayihariye abana cyangwa kuyengamo inzoga.
Imineke rero ni ingenzi mu buzima bw’umuntu uwo ariwe wese yaba abato, abakuze n’abakambwe kubera intungamubiri n’ubudahangarwa yifitemo bigira akamaro mu mubiri w’umuntu.
1.Igira intungamubiri
Imineke ikungahaye kuri Vitamini C, Vitamini B6 ndetse na Folate ifasha umubiri gukomeza kugenda neza ndetse bigaha n’umubiri ubudahangarwa.
Habamo kandi Potassium, magnesium ndetse na Manganese ikagira akamaro kadasanzwe mu buzima bikaba ariyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kutajya bayibagirwa kumeza.
2.Itera imbaraga
Imineke ikungahaye kuri Carbohydrate, bituma ibarirwa mu biribwa bitera imbaraga kuko ibamo isukari (Fructose, glucose na Scrose), bifasha mu gutera imbaraga no kurinda umunaniro.
3.Imineke ifasha mu igogora
Mu mineke habamo ‘Fiber’ ifasha mu gikorwa cy’igogora kandi ituma amafunguro wariye amanuka neza ndetse ikarinda impatwe.
4.Imineke ifasha umutima gukora neza
Imineke ikungahaye kuri ‘Sodium’ ndetse na Potasium bikaba bifasha mu kugabanya indwara zitandukanye igafasha n’umutima gukora neza.
5.Imineke itera kugubwa neza n’ubuzima bwiza
Umuntu ukunda imineke, ahorana akanyamuneza kuko hagaragaramo ‘Serotonin’ ifasha mu gutuza no kugira ubuzima bwiza burimo ibyishimo.
Ni byinshi byavugwa ku mineke nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bibigaragaza mu bihe bitandukanye ariko iby’ingenzi ni ibyo twagarutseho muri iyi nkuru.