
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yayoboye umuhango wo gusezera ku ba Jenerali barindwi mu Ngabo za UPDF bagiye mu kirihuko cy’izabukuru abashimira imirimo bakoreye Igihugu abongerera imperekeza.
Mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni Lt Gen Peter Elwelu, wabaye umugaba mukuru wungirije wa UPDF, Lt Gen Francis Okello, Maj Gen Hudson Mukasa, Maj Gen George Igumba, Brig Gen John Byuuma, Brig Gen Dominic Twesigomwe na Brig Gen Augustine Kyazze.
Mu muhango wo kubasezerera wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025, Perezida Museveni, yabashimiye imirimo bakoreye Igihugu n’umusanzu batanze mu kubaka igisirikare bafite ubu.
Yagize ati “Icyatangiye ari gito, ndetse kimeze nk’aho ntacyo byari bivuze, cyaje kuvamo igikomeye cyane. Nemeranya n’abashima Imana ku byo twagezeho. Ntabwo twashakaga kurwana, twashakaga kuvugana na UPC tukabasaba ngo bareke ibyo bakoraga. Ibyo bikorwa byari ubutumwa bwo kubamenyesha ko nibatabihagarika, ibintu bizaba bikomeye.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo nshaka ko ba jenerali bajya mu kiruhuko bakennye. Twaravuze duti kubera ubukungu bwiyongereye, igihe kirageze ngo tugire icyo dukora ku mishahara y’abasirikare n’impamba y’abajya mu zabukurumu.”
Minisitiri w’Ingabo n’Ibikorwa by’Abasirikare b’Inkeragutabara, Hon. Jacob Marksons Oboth, yashimiye abagiye mu zabukuru ku bwitange bagaragaje bakiri mu nshingano.
Ati “Amafaranga y’imperekeza muhawe ni menshi kurusha mbere, kandi ni mwe mwenyine mu mateka y’igihugu mubonye ayo mahirwe.”
Aba Jenerali basezerewe bagize icyiciro cya 15 cy’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko, kigizwe n’abasirikare 1,346, aho buri wese yahawe imperekeza ya Miliyari imwe y’Amashilingi ya Uganda, mu gihe Leta yari isanzwe itanga Miliyoni 400 z’Amashilingi.