
Umuhanzikazi Vestine yarushinganye n’Umunya-Burkiba Faso Idrissa Jean Luc Ouédraogo
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uririmbana na murumuna we Dorcas yasabwe anakobwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo banasezerana imbere y’Imana.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, byitabirwa n’inshuti, abavandimwe, ibyamamare n’abandi batandukanye.
Ni ibirori byaranzwe no gutanga impano nyinshi ku miryango, inshuti, abo bakoranye mu rugendo rw’ubuhanzi n’abandi mu birori byasusurukijwe n’Itorero Inyamibwa rizwi cyane mu mbyino za Kinyarwanda.
Ishimwe Vestine yahaye impano yihariye Murindahabi Irénée nk’umujyanama, wahawe ingofero n’inkoni, ashimirwa uruhare rwe ku muziki w’aba bahanzi na Murumuna we Kamikazi Dorcas, ndetse atanga impano ku bo mu muryango w’umugabo we.
Ishimwe Vestine kandi yahaye impano Chriss Eazy wabakoreye indirimbo nyinshi mu buryo bw’amashusho, Niyo Bosco wabandikiye indirimbo nyinshi, Producer Santana Sauce wakoze indirimbo nyinshi zabo mu buryo bw’amajwi n’abandi.
Idrisaa nawe yahaye impano Sebukwe na Nyirabukwe abashimira uko bareze umukunzi we.
Aba bombi barushinze nyuma y’uko ku wa 15 Mutarama 2025, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo naho tariki 22 Kamena 2025, Vestine yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.