AmakuruAmatoraUburezi

Umukandida depite Muco Samson washinze ishuri, yifuza ko impano ziri murubyiruko zatezwa imbere kurushaho

Umukandida depite wigenga kumwanya w’umudepite uhagarariye Urubyiruko mu nteko ishingamategeko, Muco Samson, avuga ko nagirirwa icyizere azakomeza kubakira kubyo yagezeho birimo kuba yarubatse ishuri ryigisha abana bato batishoboye ndetse no gufasha abakobwa babyariye iwabo, ariko kandi agaharanira icyateza imbere urubyiruko muri rusange.

Samson agaragaza ko ari impano nyinshi ziba ziri murubyiruko nyamara ntizitabweho, buryo agaheraho avuga ko nagirirwa icyizere cyo guhagararira Urubyiruko mu nteko ishingamategeko yifuza ko impano zabo zatezwa imbere kurushaho.

Uyu musore usibye kuba azwi nk’umunyarwenya, muri 2016 abifashijwemo na se umubyara yashinze ishuri ryigisha abana baturutse mu miryango ikennye, nkuko abisobanura.

Ati” njyewe mvuka ntabwo nigeze niga amashuri y’inshuke, kubera ko aho twari dutuye hari icyaro cyane. Nagize icyifuzo cy’uko ningira udufaranga duke nzubaka ishuri aho mvuka.

Muri 2016, mbifashijwemo na data umbyara, nibwo twatangiye, kandi intego yari ugufasha abana bavuka mu miryango ikennye, Kugira ngo bige ku buntu, twatangiranye abana 15 gusa ariko buhoro buhoro Imana igenda itwagura.”

Muco Samson hamwe n’abarimu bigisha ku kigo cy’ishuri yashinze

Muco Samson avuga ko atatereye iyo ngo agende yiryamire, kuko ngo muri 2017 ishyaka yari afite ry’uburezi muri we ryakomeje kwiyongera bituma nawe ajya kwigisha abo bana, ndetse bakomeza no kwagura ibikorwa bashinga ishuri ryigisha kudoda.

Ati” muri 2017 nanjye nahisemo kuba umwalimu kugira ngo nkomeze ntere imbaraga abandi. Nyuma yaho gato nko muri 2019, twashinze umushinga wo gufasha abakobwa babyariye iwabo bataruzuza imyaka y’ubukure kuko abenshi ari nabo babyeyi b’abo bana barererwa kuri Gasaro Nursery school.”

“Mugitondo abana babona ifunguro ryoroheje (breakfast) ribafasha gukura neza, ndetse n’ibyo kurya bya ku manywa.Ababyeyi nabo tumaze kubona ko bakeneye kugira umwuga biga, twabashakiye umuntu ubigisha kudoda (tailoring) no gutunganya imisatsi (hair dressing) Kandi benshi muri abo bakobwa ubu bibeshejeho.

Bamwe mu babyeyi barererwa ku Gasaro Nursery school nabo biga kudoda

Uyu mukandida depite wigenga kumwanya w’umudepite uhagarariye Urubyiruko, avuga ko kugeza ubu, bamaze gufasha abana basaga 600, no gutanga imashini zidoda zigeze kuri 50.

Umukandida depite Muco Samson warangirije itangazamakuru n’itumanaho(Journalism and Communication studies) muri Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi), afite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko, guhanga udushya n’imirimo murubyiruko ndetse n’ubuvugizi muguteza imbere impano ziri murubyiruko.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button