
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Kimonyi yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu “Umurenge Kagame Cup” itsinze iya Bwishyura yo mu Karere ka Karongi zihora zihanganye.
Mu mikino itandukanye isoza irushanwa Umurenge Kagame Cup iri kubera mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 14 kugeza 15 Kamena 2025, Umurenge wa Kimonyi wo mu Karere ka Musanze wahataniraga umwanya wa gatatu mu mupira w’amaguru watsinze uwa Bwishyura igitego1-0.
Ni amakipe ahora ahanganye kuko yahuye no mu mikino yayahuje ku rwego rw’intara kuko mukino wo kwishyura wayahuje kuwa gatanu tariki 14 Gicurasi 2025 kuri Stade Ubworoherane, Ikipe ya Kimonyi yatsinze iya Bwishyura ibitego 3-1 mu gihe uwabanjije iya Bwishyura yari yatsinze iya Kimonyi 1-0 ku Kibuga cya Rubengera.
Mu yindi mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, Akarere ka Kayonza kihariye ibihembo. Ikipe ya bo ya Volleyball mu bagore, Basketball mu bagabo n’abagore, ni zo zegukanye umwanya wa gatatu.
Amakipe yageze ku mukino wa nyuma muri Basketball mu byiciro byombi, ni Musanze izakina na Kamonyi mu bagore mu gihe mu bagabo ari Rutsiro na Musanze.
Muri Volleyball, amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu bagore, ni Gicumbi na Ngoma mu gihe muri basaza ba bo ari Ngoma na Kicukiro. Umwanya wa gatatu muri Volleyball mu bagabo, wegukanywe n’Akarere ka Nyanza. Umwanya wa gatatu mu mupira w’amaguru mu bagore, wegukanywe na Rutsiro yatsinze ibitego 2-1 Kirehe.
Umukino wa nyuma mu bagabo bakina umupira w’amaguru, urahuza Umurenge wa Mbazi w’i Huye na Jabana yo mu Mujyi wa Kigali Saa saba z’amanywa mu gihe mu bagore haza gukina Mahembe y’i Nyamasheke na Kacyiru y’i Kigali Saa tanu z’amanywa kuri Stade Ubworoherane.
Uretse iyi mikino kandi, harakinwa indi irimo gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguro, gusimbuka urukiramende ndetse no kubuguza.