Iyobokamana

Urubyiruko rwa Centrale Busanza rwasabwe kuba intangarugero mu bandi

Urubyiruko rwa Santarali ya Busanza rwasabwe kuba intangarugero mu byo bakora ndetse n’aho ruri, rushingiye ku nyigisho rumazemo iminsi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo hasozwaga igikorwa cyahariwe urubyiruko rwa Santarali Busanza ruri mu biruhuko ndetse n’urubarizwa mu miryango itandukanye ya Kiliziya.

Padiri Omoniye w’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali, Thadée Ndayishimiye, yabwiye urubyiruko rwa Busanza ko yishimiye igikorwa cyiza bateguye aboneraho kubibutsa inkingi 3 komisiyo y’urubyiruko igenderaho.

Ati” Urubyiruko muri iki gihe turi kugendera ku nkingi eshati arizo, gusenga,kwiteza imbere no kwidagadura kandi byose ndabibashimiye ko byari biteguye muri iyi gahunda. Urubyiruko nimwe kiliziya y’ejo hazaza, mugomba rero kwishimira amizero mufite muri Kristu munashyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe.”

Padiri Omoniye w’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali

Padiri mukuru wa Paruwasi Kanombe Jean Claude NDASHIMYE, ari nayo uru rubyiruko rwa Santarali ya Busanza rubarizwamo yashimye ubuyobozi bwa Centrale, avuga ko guhuza urubyiruko rugahurira mu kintu kimwe atari ikintu cyoroshye ahubwo bisaba kuba urukunda.

Ati” Umuntu iyo avuze ati muri ibi bihe by’ikiruhuko tugomba guhuza urubyiruko tukarwigisha kubuzima bwa Roho ndetse no kumubiri ni ikintu gikomeye. Ikizadushimisha ni ukubona ibyo bigishijwe bishyirwa mu bikorwa bakagira itandukaniro mu bandi. Ni hahandi uzasanga bitwara neza bitandukanye n’abandi ku ishuri, muhumuriza abahungabanye, mukagira inama abafite amafaranga aho kugira ngo bayasesagure, mukurikije ibyo mwize, muzamwigishe kwizigamira.”

“Ndashima Kandi ababafashije, kuva kubuyobozi bwa Centrale, ababigishije, ababahaye amafunguro ndetse n’abandi bose bagize uruhare muri iki gikorwa. Ntikizahagarare, ahubwo bizakomeze kurushaho ndetse n’ubutaha mu kindi kiruhuko bizakomeze. Nyagasani akomeze adufashe kumurikirwa nawe mu byo dukora byose.”

Padiri mukuru wa Paruwasi Kanombe Jean Claude NDASHIMYE yashimye abateguye iki gikorwa

Umuyobozi wa Centrale Busanza Belange UWIZEYE, yasobanuye mbyimbitse ibikorwa n’inyigisho urubyiruko rumazemo iminsi.

Ati”Intego ya gahunda kiliziya ya Yezu n’urubyiruko yateguwe n’urubyiruko rwa centrale Busanza muri Paruwasi Kanombe ni ukugirango urubyiruko rwakomejwe rwongererwe ubumenyi n’imbaraga mu gukorera kiliziya.”

“Banasobanukirwe byimbitse amateka ya Kiliziya Gatorika kumenya kiliziya bakamenya uburyo bwo kuyitandukanya n’andi madini, kwiga ku bijyanye n’umuhamagaro urubyiruko rukarushaho gusobanukirwa rukazamenya guhitamo neza. Basobanukiwe ubuzima bw’imyororokere ariko bakabimenya nk’abana ba kiliziya, ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’uko bakwiye kubyitwaramo nk’urubyiruko rwa kiliziya, ubuzima bwa Roho n’uburyo bwo kwita kuri Roho no ku mubiri ndetse n’imyidagaduro. Turashaka ko ubutaha rero bizaba byiza kurushaho ndetse tugakora urugendo tukanatembera.”

Perezida wa Centrale Busanza Belange UWIZEYE

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, bavuga ko bigiyemo byinshi kandi babona ko bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

“Twigiyemo byinshi bikomeye, nkubu namenye ko niba mfite ibihumbi 100 nibura ngomba kubikaho ibihumbi 40 nkakoresha asigaye. Twize kubijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, tumenyeramo ndetse n’ubuzima bw’iyobokamana.”

Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 9 Kanama 2024 gisozwa kuri uyu wa Gatanu hatangwa ibihembo ku bitwaye neza mu mikino yahuje urubyiruko rubarizwa mu miryango itandukanye ndetse n’amakorali, aho ikipe yitwaye neza yahwe igikombe ndetse n’amafaranga ibihumbi 50, ndetse hanaturwa igitambo cy’ukaristiya cyaririmbwe na Groupe des Jeunes Christus Regnat.

Groupe des Jeunes Christus Regnat yaririmbye igitambo cy’ukaristiya

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button