AmakuruIyobokamana

Urubyiruko rwibukijwe ko arirwo mizero ya Kiliziya

Ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali ryaberaga muri Paruwasi yaragijwe mutagatifu Yohani Bosco Kicukiro, urubyiruko rwibukijwe ko arirwo mizero ya Kiliziya y’ahazaza, Kandi ko rudakwiye gupfusha ubusa amahirwe ruhabwa.

Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse impande zose za Arkidiyosezi ya Kigali, kugira ngo rugire umwanya warwo wihariye wo gusabana no kuganira hagati yabo by’umwihariko ku nsanganyamatsiko igira iti “Abiringiye Uhoraho ntibadohoka mu rugendo.”

Habumuremyi Theoneste wo muri Zone Rulindo, ni umwe mu bitabiriye iri huriro, avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kumenya nk’urubyiruko, bakerekana Impano zabo ariko batibagiwe no gusenga.

Ati” navuga ko wari umwanya mwiza kuko twungukiyemo byinshi birimo no kumenyana n’abandi, habayeho umwanya wo kwidagadura, twerekana Impano zacu, bikaba umugisha w’akarusho rero kuko Umubyeyi Bikiramariya twamutaramiye turi hamwe nk’urubyiruko, ikindi Kandi ntabwo tugiye kujya iwacu ngo twicarane ibyo twigishijwe, ahubwo turabisangiza abatarabashije kugera hano.”

Jean Pierre UWURUKUNDO nawe yunzemo ati” twahawe inyigisho zitandukanye, urugero nk’inyigisho twahawe na Padiri ushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali, yatwibukije ko iri huriro rigamije kugarurira icyizere urubyiruko. Ibi Kandi bikunganirwa n’ibyo Musenyeri Casmir Uwumukiza yatubwiye ko Umubyeyi Bikiramariya ahora adutegeye amaboko yiteguye kutwakira mubyo tumutura byose, rero umuntu utarabashije kwitabira namubwira ko yahombye cyane, bityo ko ubutaha atagomba gucikanwa kuko ni amahirwe Kiliziya iba iduhaye yo kwidagadurira muri Yezu Kristu.”

Urubyiruko rurasabwa gukomeza kuba amizero ya Kiliziya

Uru rubyiruko rushima ubuyobozi bubashinzwe ko budahwema kubatekerereza ibyiza Kandi bikwiye umukristu Nyakuri, ngo atari ibigaburira umubiri gusa, ahubwo na Roho iba igaburirwa.

Padiri Thadée Ndayishimiye ashinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali, asobanura ko impamvu bashyiraho ihuriro ry’urubyiruko ari ukugira ngo ruhabwe inyigisho zarwo zihariye, kandi zibafasha mu mibereho yabo.

Yagize ati “ubundi iyo baje gusenga bisanzwe bahura n’abantu batandukanye, ariko iyo ari bonyine bahurijwe hamwe nk’uku, umuntu ubigisha amenya aho yibanda, kuko tutagomba kwirengagiza ko aribo Kiliziya ya none n’ejo hazaza. Ntabwo ibyo bigishwa babigumana bonyine, kuko tubashishikariza kubyigisha bagenzi babo batabashije kugera hano, gusa inkuru mbarirano iratuba bisaba ko wigerera aho yabereye, ubutaha turizera ko abatabashije kwitabira kuri iyi nshuro nabo bazaza.”

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, yasabye uru rubyiruko kudacika intege mu gushakashaka Imana.

Ati” nk’uko mwabyigishijwe rero murasabwa kudacika intege mu gushakashaka Imana, kubera ko Abiringiye Uhoraho Ntibadohoka murugendo. Icyo tubijeje ni uko Kiliziya izakomeza kubaherekeza muri ubu buzima, bwaba ubwa Roho n’ubw’umubiri.”

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yasabye urubyiruko kutadohoka mu rugendo.

Mu gitambo cya Misa cyo gusoza iri huriro Kandi hanatanzwemo abasakramentu atandukanye arimo Batisimu, Ukaristiya n’ugukomezwa ku rubyiruko rwari rwitabiriye, ababyeyi babo ba Batisimu basabwa kubafasha gukomeza gucana urumuri bahawe.

Ihuriro ry’urubyiruko ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’abafite mu nshingano ikenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rwa buri diyosezi.

Abasaseridoti bashinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Paruwasi zabo bashimiwe umurimo ukomeye bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button