AmakuruUbuzima

Uruhuri rw’ibibazo byatumye FDA ifunga inzoga y’Ubutwege

Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), FDA, bwakuye ku isoko inzoga yitwa Ubutwenge yengwaga mu buryo butujuje ubuziranenge na Ineza Ayouverdic Ltd y’i Busogo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FDA, rivuga ko mu bipimo bya laboratwari, byagaragaje ko iyi nzoga ‘Ubutwenge’ itujuje ibipimo by’ubuziranenge bigenwa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zikorwa hifashishijwe ibimera.

Muri iryo tangazo rya FDA ryo ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ryasabye abantu guhita bahagarika kunywa inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ ikorwa mu kimera cya tangawizi mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi cyagira ku buzima bwa muntu.

Ryagiraga riti “Abacuruzi b’inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.”

Abaranguza iyi nzoga na bo basabwe kwakira inzoga zose bagiye kugarurirwa n’abacuruzi badandaza hanyuma na bo bakazisubiza ku ruganda ruzikora (Ineza Ayurvedic Ltd) kandi bakageza kuri FDA raporo y’izo baranguye n’izo basubije ku ruganda.

Ubuyobozi bwa FDA bwasabye Uruganda rukora iyi nzoga guhita rushyiraho uburyo buboneye bwo kwangiza no kumena izi nzoga ruzagarurirwa kuko ibipimo bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa Ineza Ayouverdic Ltd, Rwabukumba Jean Marie Vianney bakunda kwita, Rukara, mu magambo make yavuze ko iyo nzoga yahagaritswe kubera ko FDA yasanze bayitara mu bidomoro bya palasitiki ariko bafite gahunda yo kubivugurira.

Yagize ati “Yego yabaye ibuhagaritswe, basanze dutara mu bidomoro bya palasitiki. Tuzayikomeza ariko ni ukongera tukayivugurura turimo kongera kubaka neza.”

Mu makuru Urumuri.com twabashije kumenya tuyakuye ku ruganda rwengaga iyi nzoga, avuga ko mubyo basanze batubahiriza birimo kuba barayengeraga ahantu hari umwanda ndetse n’abakozi bahakorera mu buryo budakwiye kandi ko basanze itarwa mu bidomoro bya palasitiki bikoboka bikaba byateza ingaruka mbi ku buzima bwa muntu kubera ibinyabutabire bikozwemo.

Ibi kandi byiyongeyeho kutumvikana k’umushoramari wari wakoranye na Rukara akemererwa kuza kuhengera akajya aha Rukara make ku nyungu yabonaga nyuma nyiri Ineza Ayouverdic Ltd (Rukara), akaza kumuhagarika atarakuramo ayo yashoye bigatuma amugira ishyamba.

Hari n’andi makuru y’imbere mu ruganda avuga ko muri iki gihe bamwe mu bashoramari barimo n’abo bakorera, bakunze kwenga ibi binyobwa basigaye bashora imari yabo mu bindi bikorwa birimo kubaka inzu zigezweho, gushora mu makipe y’umukino n’ibindi ntibite kuri izo nganda ugasanga ziri gusubira inyuma ugereranyije n’uko zatangiye aho hari izagabanyije abakozi, izidahemba n’izerekana ibimenyetso byo gufunga burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button