Amakuru

Uwimana Consolée wagizwe Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ni muntu ki?

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, nibwo Perezida wa repubulika Paul Kagame yashyize mu myanya abaminisitiri bashya barimo Uwimana Consolée.

Uwimana Consolée wagizwe minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yakoze imirimo itandukanye muri leta.

Muri Mata 2023, yatorewe kuba Visi Chairperson wa FPR Inkotanyi asimbuye Christophe Bazivamo, kubwiganze bw’amajwi asaga 92.7%.

Hagati ya 2011 na 2019 yabaye Umusenateri. Muri icyo gihe, yabaye muri komisiyo zitandukanye nk’aho yari Visi Perezida wa Komisiyo ihoraho y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari. Yanatorewe kandi kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore mu Rwanda (FFRP).

Igihe Uwimana yari muri sena, yayoboye komite ya sena yari ishinzwe gukurikirana gahunda za Guverinoma zigamije guteza imbere abanyarwanda bahejwe n’amateka.

Mbere yo kujya muri Sena kandi Minisitiri Uwimana Consolée yakoze muri banki  y’abaturage y’u Rwanda BPR.

Ni rwiyemezamirimo akaba n’inararibonye mu bijyanye n’amabanki.

Uwimana Consolée arubatse ndetse afite abana batatu, akaba agiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr. Valentine Uwamariya nawe wagizwe Minisitiri w’ibidukikije.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button