
Vestine yagaragaje ko ashobora kuba agiye gutandukana n’Umugabo we
Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo Karamya no guhimbaza Imana akabikorana na murumuna we, Ishimwe Vestine, yagaragaje ko ashobora kuba agiye gutandukana n’Umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo bari bamaranye amezi ane barushinze.
Ibi Vestine yabigaragaje abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaya ze zitandukanye aho yanditse mu rurimi rw’icyongereza agaragaza ko gushyingiranwa n’Umugabo we ari amahitamo mabi yakoze mu buzima bwe.
Ati”Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Vestine ntiyanatinye guca amarenga ko yahatirijwe gushyingiranwa n’uyu mugabo, ndetse avuga ko nta muntu uzongera kumukoresha uko yiboneye.
Ati” undi Mugabo noabana nawe, nzabanza mumenye wese, menye umuryango we ndetse na buri kimwe kimwerekeyeho. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

Abakurikira ibiganiro aba bavandimwe bakunze kugirana na MIE bahise bavuga ko uyu mugore yaciye amarenga kera ariko ntibyumvikane, kuko hari ikiganiro yakoze abuza murumuna we kuzashaka Umugabo akiri muto.
Vestine na Dorcas bari bamaze iminsi muri Canada, aho bakoraga ibitaramo bihazenguruka, ndetse byanarangiye mumpera z’iki cyumweru.
kugeza ubu ntakindi Vestine cyangwa Irene Murimdahabi ureberera inyungu ze baratangaza kuri aya makuru.






