AmakuruUbutabera

Burera: Polisi yataye muri yombi umugabo basanganye insinga z’amashanyarazi na cash power

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Burera yataye muri yombi Umugabo witwa Ndacyayisenga Jean Bosco wo mu Murenge wa Kinyababa afite insinga z’amashanyarazi na mubazi (Cash Power), imwe byakuwe ku miyoboro y’amashanyarazi.

Uyu mugabo yafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 33 na mubazi y’amashanyarazi, (Cash Power), Imwe byose byakoreshejwe kuko bikekwa ko yabibye akaba yarashakaga kubigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje Aya makuru aburira abakishora muri ibi bikorwa kubireka kuko bigize ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo kubireka burundu kuko bitazabahira, Polisi yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abangiza ibikorwa remezo”

SP Mwiseneza yashimiye ubufatanye buranga Polisi n’abaturage batanze ayo makuru kugira ngo bikumirwe abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi no kwirinda kubigura mu byuryo bwa magendu.

Ndacyayisenga Jean Bosco, wafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyo byaha akurikiranyweho.

Iegeko n° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona k’ubw’inabi, ku buryo ubwo aribwo bwose inyubako yose cyangwa, igice kimwe cyayo. Inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi cyangwa inzira yarwo, inzira ya galiyamoshi cyangwa ibikoresho ibyo aribyo byose by’itumanaho cyangwa iby’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungu kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000frw ariko atarenze 5,000,000frw z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button