
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 220,840 barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki 30 Kamena 2025.
Muri ibi bizamini bisoza amashuri abanza abanyeshuri bazakora amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.
Biteganyijwe ko abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi bazitabira itangizwa ry’ibi bizamini aho, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana azaba ari kuri Groupe Scolaire Institut Filipo Simaldone mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, azaba ari mu Kigo cya EP Saint Ignace mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana azaba ari mu Karere ka Rwamagana muri GS Rwamagana A naho Umuyobozi wa RTB, Eng. Paul Umukunzi azaba ari muri EP Rubengera mu Karere ka Karongi.
Muri ibi bizamini abagera kuri 642 bazabyitabira bafite ubumuga aho biteganyijwe ko bazahabwa ubufasha buborohereza gukora neza ibyo bizamini.
Mu bufasha bazahabwa burimo impapuro z’ibizamini zanditswe muri ‘Braille’, impapuro zanditse mu nyuguti nini, ibikoresho byihariye bifasha mu kwandika no gufata amajwi, abanditsi bunganira abakandida, ndetse n’igihe cy’inyongera kugira ngo bose babone amahirwe angana mu gukora ibizamini bya Leta.