AmakuruUburezi

Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 nibo bazakora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyemeje ko abanyeshuri 255.498 ari bo bazakora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bigomba gutangira kuva ku wa 9 Nyakanga 2025.

 

Muri abo banyeshuri 149.134, barimo abakobwa 82.412 n’abahungu 66.722 biga mu mashuri ya Leta n’ayigenga ni bo bazakora ibi bizamini mu cyiciro rusange, Tronc Commun naho 106.364 bazakora icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

 

Mu bazakora icyiciro cya kabiri, barimo abakandida bigenga 5283. Muri rusange abakobwa ni 55.435 barimo 3.382 bigenga n’abahungu 45.646 barimo 1.901 bigenga.

 

NESA yemeje ko imyiteguro yagenze neza, harimo kugemura ibikoresho by’ibizamini, gutegura ibigo bizakorerwaho, no guhugura abazagenzura ikorwa ry’ibi bizamini.

 

Ababyeyi n’abarimu basabwe gukomeza gufasha abana mu buryo bushoboka mu gihe bari mu myiteguro ndetse bakazashyira imbere ikinyabupfura no kwirinda uburiganya bwagaragara mu gihe cy’ibizamini.

 

Muri iki gihe cy’ikorwa ry’ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye, bizarangira tariki ya 18 Nyakanga 2025, bigakorerwa mu bigo by’amashuri 1.595, NESA yibukije abakandida kuzarangwa n’indangagaciro nyiza birinda icyatuma imigendekere yabyo itagenda neza birinda no gukopera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button