AmakuruUmutekano

Abasirikari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiwe bizeza Igihugu ko bazakomeza kugikorera

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi ku musanzu ukomeye bahaye Igihugu nabo bahiga ko aho bazakenerwa bataziganda.

 

Mu muhango wo gusezera abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izanukuru n’abo amasezerano yabo arangiye, wabaye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025, Minisitiri Marizamunda Juvenal, yashimye umurimo ukomeye aba basirikare bakoreye igihugu mu gihe cyabahamagaye.

 

Yagize ati “Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z’u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by’umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.”

 

Yabibukije ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ubumenyi n’inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry’igihugu.

 

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange, umurava n’uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

 

Ati “Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y’urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z’ingabo z’u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.”

 

Yanashimiye abashakanye n’aba basirikare ukwihangana bagaragaje igihe batari bahari bakita ku miryango ku buryo abasirikare bari mu kazi barushagaho kugakora neza batuje.

 

Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w’abagiye mu kiruhuko yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n’umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.

 

Ati “Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.”

 

Abagiye mu kiruhuko bahawe ‘certificat’ z’ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z’u Rwanda.

 

Ibirori byo gusezera kuri ba General na ba Ofisiye byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura mu gihe ibirori bya ba Su-Ofisiye n’abandi bafite amapeti ari munsi yaho byabereye ahakorera diviziyo zitandukanye za RDF mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button