
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko Afurika ikigowe no kuba abarenga miliyoni 600 batagira umuriro w’amashanyarazi kandi ko nta gikozwe uyu mubare uzakomeza kwiyongera mu bihe bizaza.
Imibare igaragaza ko mu myaka 40 iri imbere abatuye ku Mugabane wa Afurika baziyongeraho abarenga Miliyari 3, ibizatuma Afurika irushaho kuba isoko ry’ingenzi ry’ingufu z’amashanyarazi bitewe n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere bizaba biwukorerwamo, birimo ikoranabuhanga n’ibindi.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika y’iminsi ibiri ihuje abashakashatsi muri Siyansi, yiga ku mikoreshereze y’ingufu za nikeleyeri iri kubera i Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko Afurika izakomeza kuba isoko rinini mu by’inganda n’ikoranabuhanga kandi ko hazakenerwa amashanyarazi ahagije.
Yagize ati “Uyu Mugabane uzaba isoko rinini ku rwego mpuzamahanga bitewe cyane cyane n’iterambere ry’inganda, ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), hamwe n’ubwiyongere bw’imijyi, byose bikaba ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere Afurika yihaye.”
Agendeye ku mubare munini w’Abanyafurika bataragerwaho n’amashanyarazi, Minisitiri Dr. Edouard Ngirente, yabibukije ko bigira ingaruka ku bidukikije n’iterambere ry’uyu Mugabane.
Ati “Mu gihe duhuriye hano uyu munsi, Abanyafurika barenga miliyoni 600 ntibagira umuriro w’amashanyarazi, bifashisha ibikomoka ku biti n’andi masoko y’ingufu zidasukuye bashaka ibyabafasha kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi bigira ingaruka ku mashyamba kuko bituma arushaho kwibasirwa bigatuma ibidukikije n’umutungo kamere bihura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma n’abandi baturutse hirya no hino bihugu byo ku Mugabane wa Afurika n’abashakashatsi muri Siyansi, barebera hamwe uburyo bwo guhuza imbaraga mu bijyanye no kubahiriza amategeko n’ibindi bisabwa, kugira ngo umuntu agire imbaraga za Nikeleyeri.
Abitabiriye iyi nama basanga ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi kuko bishobora kwifashishwa mu kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri hubakwa inganda nto zizwi nka small modular mu gukwirakwiza amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwatangiye uburyo bwo kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro, hagamijwe iterambere no kongera ingufu z’amashanyarazi.
Kugira ngo amashanyarazi aturutse kuri nucléaire aboneke hifashishwa ubutare bwa Uranium. Barayifata bakayitwika, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).
Iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, ukaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi kandi garama imwe ya Uranium, ishobora gutanga MW 1 ku munsi, ingufu zingana n’izatangwa na toni eshatu z’amakara.