
Ubuyobozi bw’Ishuri rya College Baptiste St Sylvestre de Kinigi, (CBS Kinigi), bwishimiye umusanzu bumaze gutanga mu burezi bw’u Rwanda buha ikaze n’amahirwe abanyeshuri bashya bifuza kuhiga mu mwaka w’amashuri 2025/2026 mu mashami ahari no mu byiciro byose kuko imyanya ihagije ihari.
Ishuri rya CBS Kinigi riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange ku muhanda werekeza mu mahumbezi n’imizi y’ibirunga mu Kinigi. Rwatangiye gutanga umusanzu mu burezi mu 1999 ubwo Igihugu cyari mu bihe byo kwiyubaka kivuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara zitandukanye.
Kuri ubu rifite amashami y’Ubukerarugendo, (Tourism), Ubuhanga mu butetsi no gutanga amafunguro, (Food & Beverage Operations), ndetse n’icyiciro rusange, Tronc Commun, rikagira inyubako zihagije ku buryo rishobora kwakira abanyeshuri mu myaka yose.

Umuyobozi w’Ishuri rya CBS Kinigi, Rev. Pastor Jimmy Emmanuel Niyigaba, avuga ko mu byo bishimira iri Shuri ryagezeho, birimo umusanzu ryatanze mu burezi bw’u Rwanda kuko usanga mu ngeri zitandukanye mu mirimo harimo ababa barize ku ishuri ry’abo kandi ko bazakomeza kuvugurura imikorere bagamije kugendana n’icyerekezo cy’Igihugu.
Yagize ati “Mubyo twishimira ni umusanzu ukomeye iri Shuri rimaze gutanga kuko muri serivisi nyinshi z’imirimo usanga harimo abantu batari bake bize hano. Icyo ni ikimenyetso kiza ko uburezi n’uburere dutanga biba bihura neza n’icyerekezo cy’Igihugu kandi iyo urebye mu nteganyanyigisho usanga ziteguye neza ku buryo hashingirwa ku bushobozi bw’umunyeshuri.”
“Natwe rero, tuzakomeza gufasha abana n’ababyeyi kugira ngo koko abo turera bavemo abantu bafite ubushobozi bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda no ku Isi kuko uwize neza akagira ikinyabupfura bimubera urufunguzo rwo gukora neza agatanga umusaruro.”

Uyu Muyobozi kandi akomeza asaba ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri kumva neza inshingano za buri wese kugira ngo bahurize hamwe uburezi butere imbere.
Ati “Ababyeyi baduhaye abana babo turabashimira cyane kandi tuzakomeza gufatanya nabo nk’uko bisanzwe aho tubafasha kwishyura mu byiciro bitabagoye kandi aho dukorana neza, abanyeshuri nabo bamenye neza ko inshingano zabo ari ukwiga bagakora cyane kuko niho umusaruro uva.”
“Abarimu natwe tugomba guhora dukarishya ubwenge, tukongera ubumenyi no guhora duharanira ko integanyanyigisho nziza leta yateguye ihora itanga umusaruro mu burezi kuko iyo ureze neza uba uri kubaka ejo hazaza heza h’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Ababyeyi n’abanyeshuri nibatugane kuko imyanya irahari mu mashami no mu byiciro byose dufite kandi twiteguye kubakira no kuborohereza kugira ngo tugere ku burezi bufite ireme nk’uko Igihugu cyabiteganyije.”
CBS Kinigi itanga uburezi n’uburere bishingiye ku nteganyanyigisho za Leta ariko ikagira n’umwihariko wo kurera Gikiristu kuko uwizeyo atozwa gukora cyane, gusenga, kubaha Imana n’abandi no kwihesha agaciro aho abifuza kwigayo bashobora guhabwa amakuru muri telefoni nimero 0788348298 (director), 0782840602 (DOS), 0788655504 (Burser).
