
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Huye ku bufatanye n’inzego z’ibanze bataye muri yombi abagabo icyenda bakurikiranyweho guhungabanya umudendezo wa rubanda.
Abo bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, ni abo mu Mirenge ya Gishamvu na Ngoma mu Karere ka Huye, basanzwe bakekwaho ibikorwa byo gutobora inzu z’abaturage bakabatwara ibyabo no kubashikuza ibyo baba bafite bitwaje intwaro gakondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemereye itangazamakuru iby’aya makuru, ashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abo bakekwa batabwe muri yombi.
Yagize ati “Bitwazaga imihoro, ibyuma ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye. Turashimira abaturage bakomeje kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe. Polisi iraburira abakomeje kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhindura iyo ngeso kuko batazihanganirwa.”
Hashize iminsi hari abaturage bo muri ako gace bamaze iminsi bavuga amakuru ko hari insoreresore zigize ibihazi zategama abagore zikabasambanya ku gahato bagerageza kwirwanaho zikabakomeretsa.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Ngoma mu gihe iperereza ku byo bakekwaho rikomeje.