AmakuruUbukungu

Musanze: Imodoka yari itwaye magendu yarenze umuhanda igonga inzu y’umuturage

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Toyota Carina yari itwaye magendu y’imyenda yarenze umuhanda igeze mu Mudugudu wa Kimanzi mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro ho mu Karere ka Musanze igonga inzu y’umuturage.

Iyi mpanuka y’imodoka ifite ibiyiranga (Plaque), RAC 957 U yabereye mu muhanda w’igitaka, yavaga i Busogo yerekeza mu Kinigi itwawe n’umushoferi utamenyekanyekanye kuko yamaze kugonga agahita ata imodoka.

Bikekwa ko yari afite umuvuduko akananirwa kuwuringaniza yakata ikoni ikarenga umuhanda ikagonga inzu y’umuturage witwa Nyirangendahimana hakangirika inzu n’imodoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu imodoka yakuwe aho yakoreye impanuka ikajyanwa kuri polisi iperereza rikaba rigikomeje mu gihe uwari uyitwaye ataraboneka.

Yagize ati “Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka. Muri iyo modoka Polisi yasanze harimo baro eshatu z’imyenda ya caguwa. Imodoka ifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, imyenda ya caguwa yashyikirijwe ishami rya RPU, (Revenues protection Unit Musanze). Polisi igira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare igihe cyose batwaye.”

Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ateganya ko umuntu utwara, winjiza, ukwirakwiza magendu mu Gihugu, iyo abifatanywe yakwa ibyo yari atwaye akishyura amande y’ibihumbi 5 by’Amadolari ndetse n’ikinyabiziga cyari kibitwaye kigatezwa mu cyamunara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button