
Umugabo wo mu Mudugudu wa Bazizana, Akagari ka Muhabura mu Karere ka Musanze akurikiranyweho kwicishisha umugore we ibyuma n’amabuye yamwambitse ubusa yarangiza akishyikiriza Polisi yagerayo agahobera Ibendera.
Umugore wish we yitwa Nyirambanjinka wishwe n’Umugabo we Ndimubanzi bashakanye bivugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP, Mwiseneza Jean Bosco yemeje aya makuru, avuga ko Nyakwigendera yajyanywe kwa muganga, mu gihe umugabo we Ndimubanzi yatawe muri yombi ari gukorwaho iperereza, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe amakimbirane ashobora guteza ubwicanyi.
Yagize ati “Aya makuru niyo ukekwaho kwica umugore we afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi ari gukorwaho iperereza. Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, (Autopsy).”
“Ubutumwa duha abaturage. Polisi y’u Rwanda iribitsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku miryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana ikigishwa icyaha kigakumirwa kitaraba.”
uyu muryango wari ufite umwana umwe, umugabo we Ndimubanzi ari mu maboko ya Polisi naho Umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.