
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, ahagana saa mbiri nibwo, nibwo Umurambo w’umukecuru w’imyaka 65 witwa Mujawayezu Winifilda waraye abuze nimugoroba wabonetse mu Mugezi, (Umwuzi), wa Muhongozi ukura amazi mu birunga.
Uyu Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Bikereri, Akagali ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze aho amakuru avuga ko batangiye kumubura ku mugoroba mu gitondo bakamusanga muri uwo Mwuzi yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste, yavuze ko Umurambo wa Nyakwigendera bawubonye muri iki gitondo, asaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura ntibanyure mu gigezi itemba no kwirinda guca ahantu hahananywe mu manga.
Yagize ati “Ahagana Saa mbiri nibwo twahawe amakuru n’umuyobozi bw’Umudugudu ko umurambo w’Umukecuru witwa Mujawayezu Winifrida w’imyaka 65, utuye mu Mudugudu wa Bikereri, Akagali ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro ubonetse mu Mwuzi wa Muhongozi.”
“Inzego z’ibanze na RIB yahageze hakaba hanzuwe ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe Autopsy. Ubutumwa twaha abaturage ni uko mu gihe nk’iki cy’imvura bitwararika ku kunyura ahantu hari imyuzi, guhagarika kunyura mu tuyira tumeze nk’imanga mu gihe cy’ijoro. Abaturage kandi barasabwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba umuntu yabuze ahite ashakishwa byihuse.”
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, iheruka gutangaza ko kuva ku wa 1 Mutarama kugeza ku wa 16 Mata 2025, abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Habaye kandi ibiza 390, byakomerekeje abantu 107 bisenya burundu inzu 19 mu gihe izindi 731 zangiritse.