
“Nta Rwanda rw’umugore cyangwa urw’umugabo rubaho, ni U Rwanda rw’Abanyarwanda.” Perezida Kagame
Mu kiganiro n’Abanyamakuru perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagarutse kumyitwarire n`ibikorwa byaranze abagore kurugamba rwo kubohora igihugu, anahamya ko ntaho batandukaniye n`abagabo.
Ibi yabihereye ku kibazo yari abajijwe cy’uruhare umugore yagize mu rugamba rwo kwibohora ndetse n`uko yifuza uruhare rwabo mu gihe kizaza.
Perezida Kagame yavuze ko” uruhare rw`umugore ku rugamba rwo kubohora igihugu rwari runini cyane, dore ko bamwe muribo bagiye bahabwa ibihembo. Hari abajyaga kurugamba ndetse hari n`abakoraga indi mirimo nko kuzeguruka isi bashakisha amikoro yo gukoresha kurugamba.”
Yanavuze ibyo mu kubiha akandi gaciro” hari n`abagore batanze abana babo ngo bajye ku rugamba, abandi nabo basiga abana babo, bashaka aho babareresha bajya guhangana n`umwanzi kurugamba, ibyo kandi ngo n`ibintu byanditswe mu mateka bizwi. Ntaho rero wabatandukanyiriza n`abagabo, kuko wihaye kubatandukanya ntaho byaba bihuriye n`ukuri kwabyo.”
“nta gaciro k’umugore cyanga ak’umugabo ahubwo agaciro buriwese akagira nk`umuntu ”kuko ari umuntu” ibindi ibikorwa birisobanura.
Perezida Kagame Kandi avuga ko nta Rwanda rw`umugore cyangwa urw’umugabo ahubwo habaho u Rwanda rw’Abanyarwanda.

Inkuru ya Elias Ndahayo