
Umugabo witwa Ahimana Félicien w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we w’imyaka 28 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muryango wari utuye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana ari naho Nyakwigendera yaguye.
Igihe dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko uyu muryango wari umaranye imyaka umunani ubana mu makimbirane akenshi yaturukagaka ku businzi bw’umugabo.
Bavuga ko ayo makimbirane yakomeje mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 2025, muRI urwo rugo, maze umugabo akubita umugore we, uwakubiswe ntiyajyanwa kwa muganga, ndetse ntibyanamenyeshwa n’inzego z’ibanze.
Nyuma y’iminsi ni bwo byamenyekanye ko uyu Murebwayire wari umugore wa Ahimana yapfuye asize abana babiri bakiri bato, bigakekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe ntajyanwe kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemeje ko uwo mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse rukaba rwatangiye gukora iperereza.
Yagize ati “Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Na ho ukekwaho kwica umugore we afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo iperereza rikomeze.”
Ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.