AmakuruImikino

Perezida Kagame yashimye Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya UEFA champions League itsinze Inter Milan ibitego 5-0.

Mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, kuri Stade Allianz Arena mu Budage, Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yakoze amateka itsinda 5-0 iya Inter Milan yo mu Butaliyani.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Kagame yashimiye PSG ku mukino mwiza berekanye no kubaba bahesheje ishema abafana n’abafatanyabikorwa b’iyo Kipe barimo na Visit Rwanda.

Ati “Mwakoze PSG, mbega umukino, kuwureba biranejeje! Mwateye ishema abafana n’abafatanyabikorwa.”

Ikipe ya Paris Saint Germain, yatangiye gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda mu 2019 ndetse kuri ubu bafitanye ayo masezerano kugeza mu 2028

U Rwanda na Paris Saint-Germain bifitanye amasezerano y’ubufatanye binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, akaba azageza mu 2028, aho PSG yamamaza Visit Rwanda ku Kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe cy’imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button