Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kuganira n’abanyamakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agiye kongera kuganira n’abanyamakuru mu kiganiro giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nyakanga 2025 mu gihe Igihugu kizaba kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, rwararikiye Abaturarwanda n’inshuti zabo kuzakurikirana icyo kiganiro biteganyijwe ko kizatangira ku isaha ya saa munani n’igice z’amanywa ku maradiyo n’imbuga nkoranyambaga zarwo zose.

Mu byitezwe ko bishobora kuzagarukwaho muri iki kiganiro, harimo ibibazo n’imibanire n’Umuturanyi Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu ntambara na M23 bakomeje gushinja ko ifashwa n’u Rwanda.

Ibibazo by’umutekano n’imibanire y’ibindi bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, iby’imibanire n’Ububiligi, Amerika, Qatar n’ibindi bihugu byo ku Isi ndetse n’ubuhahirane muri ibi bihe Isi iri mu iterambere riri gukomwa mu nkokora n’intambara ziri hirya no hino.

Hitezwe kandi ko hatazabiramo kubazwa uruhande u Rwanda ruherereyeho ku ntambara ishyamiranyije Israel n’ibindi bihugu, ibibazo by’ubukungu bw’Isi no guhangana n’ingaruka n’imihindagurikire y’igihe.

Perezida Paul Kagame yaherukaga kuganira n’abanyamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyo gihe hibanzwe ku bibazo by’umutekano n’imibanire ya DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button