
Pratais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri no mu kazu ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana yapfiriye muri Niger ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Kanama 2025 nk’uko byemejwe N’abo mu muryango we.
Bivugwa ko Protais Zigiranyirazo yagiye i Niamey muri Niger nk’uko byemejwe n’umuhungu we Antoine Mukiza Zigiranyirazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, agahamya ko yaraye apfuye.
Ku wa 18 Ukuboza 2008 ni bwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw’Ubujurire rwamugize umwere.
Zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana.