AmakuruUbuvugizi

Rubavu: Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri rya Collège Inyemeramihigo

Inkongi y’umuriro yabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2025 yibasiye igice cy’inyubako z’Ishuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yangiza inyubako abanyeshuri bararamo ibyarimo birakongoka.

Iyi nkongi yatangiye mu masaha y’umugoroba ubwo abanyeshuri bari bakiri mu mashuri basubira mu masomo mbere yo kujya kuryama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi mwinshi kuko wabanje kugenda, hacanwa moteri, ubwo wagarukaga ihita ishya.

Yagize ati “Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Mu mashanyarazi hari icyo bita ’court circuit’. Umuriro ugomba kuba waje mu buryo budasanzwe, ukaza ari mwinshi, ugatera iyo nkongi y’umuriro. Ariko abatekinisiye barasuzuma neza, batugaragarize icyateye iyo nkongi mu buryo bwa nyabwo.”

Yakomeje agira ati “Ibintu byarimo byose byangiritse. Za matela zose zahiye, ibikapu byabo, imyambaro, twagerageje gukora ikigereranyo, tubona ko ibyangiritse bigera mu gaciro ka miliyoni 47 Frw.”

Kugeza ubu haracyari gushakwa ibisubizo byihuse kugira ngo abo banyeshuri byagizeho ingaruka babonerwe iby’ibanze kugira ngo bakomeze amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button