AmakuruUmutekano

Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge amaze iminsi ibiri yarapfuye

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana witwa Mpongo Dieudonné, yasanzwe muri Lodge yo mu Karere ka Rubavu amazemo iminsi ibiri yarapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo, yamenyekanye mu masaha y’umugoroba yo ku wa gatatu tariki 7 Gicurasi 2025 bivugwa ko iyo lodge yayigezemo ku wa 30 Mata 2025 ayicumbikamo ariko ngo kuva tariki 5 Gicurasi 2025 ntibongeye kumubona kugeza ubwo uyu munsi bagerageje gufungura urugi basanga yitabye Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamirije yemereye itangazamakuru amakuru y’urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.

Ati “Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y’ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk’uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje ku cyateye uru rupfu.”

Meya Mulindwa, akomeza avuga ko abacumbikira abantu bakwiriye kujya banabaganiriza bakumva niba nta bindi bibazo by’uburwayi basanganwe, ndetse bagashyiraho n’izindi ngamba zituma bakurikirana amakuru y’ababagana.

Umurambo wa Nyakwigendera Mpongo wapfiriye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi mu Mudugudu w’Isangano, wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button