AmakuruUmutekano

Rulindo: Abantu barindwi bafatiwe mu bucukuzi bwa zahabu butemewe 

Abantu 7 bakoreraga ubucukuzi bwa zahabu mu buryo butemewe mu Kagari ka Mberuka mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo batawe muri yombi.

 

Abatawe muri yombi, bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama 2025, bigizwemo uruhare na Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace NGIRABAKUNZI, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi itazihanganira ibi bikorwa asaba abantu kureka gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

 

Yagize ati “Tuzakomeza gukangurira abantu kugendera kure ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka nyinshi bitewe nuko babukora ntacyo bitayeho. Abanga kubireka, bazajya bafatwa, bahanwe kandi hanarengerwe ibyo bangiza.”

 

Yakomeje ati “Abacukura zahabu mu buryo butemewe mu murenge wa Rukozo, bangizaga imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, ibiraro, imihanda ndetse bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwaga ibikorwa.”

 

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tugaragaramo amabuye y’agaciro menshi aho usanga hari abaturage basanzwe batuye muri aka karere cyangwa n’abaturuhaka ahandi bishora mu bikorwa byo kuyacukuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button