Amakuru

Ubufaransa bwataye muri yombi Bicamumpaka wari umunyamakuru ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Ubutabera bwo mu Gihugu cy’Ubufaransa bwemeje ko bwataye muri yombi Bicamumpaka Hyacinthe wari umunyamakuru mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibyaha akekwaho byo kuyigiramo uruhare.

Ikinyamakuru gikomeye mu Bufaransa, le Parisien, cyatangaje ko Bicamumpaka yatawe muri yombi muri Mata 2025, ariko amakuru y’itabwa muri yombi rye yatangiye gusakara ku munsi w’ejo.

Bicamumpaka, akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no gushishikariza abantu gukora ibi byaha binyuze mu mvugo n’ubukangurambaga yakorwaga ubwo yakoreraga Radio Rwanda.

Bicamumpaka yageze mu Bufaransa muri Kamena 1994. Akigera mu Bufaransa mu 1995, yabanje gutuzwa mu kigo cyakira abashaka ubuhunzi giherereye mu gace ka Saône-et-Loire.

Uyu mugabo yamenyakanye cyane kubera ijambo yavuze muri Kamena 1994 ubwo ingabo za Habyarimana zari zugarijwe ndetse zimaze kubona ko zizatsindwa urugamba, ubwo mu mvugo ye hari aho yumvikanye agira ati “Nubwo twatsindwa uru rugamba, tuzagaruka, FPR izafata igihugu kimeze nk’ubutayu.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button