AmakuruUbutabera

Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko dosiye buregamo Ingabire Victoire

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’uko RIB imutaye muri yombi ikamukoraho iperereza.

Ingabire Umuhoza Victoire yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwasabaga ko agomba kubazwa ibyo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije abantu acyenda barimo n’umunyamakuru Nsengimana Theoneste, bo bashinjwa kwitabira amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi.

Ingabire yemeye ko umunani muri aba bantu, havuyemo umunyamakuru Nsengimana, bahoze ari abayoboke ba DALFA-Umurinzi yashinze ndetse akayibera n’umuyobozi ariko ko iri shyaka atari ryo ryateguye aya mahugurwa, kandi ngo we ubwe ntiyari ayazi.

Inkuru dukesha Igihe, ivuga ko Ubushinjacyaha Bukuru ku wa 30 Kamena bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabushikirije dosiye ya Ingabire ku wa 24 Kamena nyuma yo kumukoraho iperereza.

Bwasobanuye ko nyuma yo gusuzuma dosiye ya Ingabire, bwafashe icyemezo cyo kuyiregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Buti “Nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa ry’agateganyo.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwasobanuye ko ibyaha Ingabire akurikiranyweho birimo ibihungabanya umudendezo w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button