
Ikipe ya Inter Milan yasezereye FC Barcelone iyitsinze ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League, byiyongera kuri 3-3 Byari byabonetse mu mukino ubanza birangira ku giteranyo cy’ibitego 7-6.
Umukino wabereye ku kibuga cya San Siro Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025 wari wakiriwe n’Ikipe ya Inter Milan.
Igitego cya mbere cyabonetse giturutse kuri Denzel Dumfries wirukanse cyane asiga ba myugariro ba FC Barcelone, aha umupira Lautaro Martínez wari uhagaze neza ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 21.
Ku munota wa 45, Inter Milan yatsinze FC Barcelone igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Hakan Calhanoglu nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lautaro Martínez mu rubuga rw’amahina.
Mu gice cya kabiri ku minota wa 54, FC Barcelone yishyura igitego cyatsinzwe na Eric García ikomeza gushyiramo imbaraga byaje no kuyobora kuko ku minota wa 60 Dani Olmo yishyuye igitego cya kabiri, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2 umukino ukomeza kuba ihurizo.
Raphinha yatsindiye FC Barcelone igitego cya gatatu ku munota wa 88 bishyira iyi Kipe mu cyizere n’ubwo icyo cyizere cyaraje amasinde kuko mu minota 30 y’inyongera byaje guhinduka cyane kuko Francesco Acerbi wa Inter Milan yahise atsinda ikindi gitego
Ku munota wa 99, Davide Frattesi yashyizemo igitego cya kane cya Inter Milan cyahise gituma FC Barcelone itakaza itike yo gukina umukino wa nyuma wa wa UEFA Champions League iherukaho mu myaka 10 ishize.
Nyuma yo kunanirwa kwishyura iki gitego, FC Barcelone yatsinzwe ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-6 kuko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza.
Inter Milan itegereje kumenya iyo bizahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo kwikiranura hagati ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.