
Ikipe y’Igihugu ya Espagne yatsinze iy’Ubufaransa ibitego 5-4, ihita usanga iya Portugal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amakipe y’Ibihugu i Burayi, UEFA Nations League.
Muri uyu mukino waranzwe n’ishyamba ryinshi ku makipe yombi, wabereye kuri Stade ya MHPArena, mu Mujyi wa Stuttgart wo mu Budage, wabonaga ko Ikipe ya Espagne yawinjiyemo mbere y’iy’Ubufaransa ndetse ibona n’igitego ku munota wa 22 gitsinzwe na Nico Williams ku mupira yari aherejwe na Mikel Oyarzabal.
Ku munota wa 25 w’umukino, Michel Oyarzabal yongeye gutanga y’umupira neza awuhereza Michel Merino wahise yinjiza igitego cya kabiri atazuyaje ari nako Igice cya mbere cyarangiye.
Abafana b’Ikipe ya Espagne bongeye guhagurutswa n’igitego cya gatatu cyatsinzwe na Lamine Yamal wakorewe ikosa na Adrien Rabiot ageze mu rubuga rw’amahina ahabwa penalite ahita ayiterera ayishyira mu rucundura ku munota wa 54.
Mu kanya nk’ako guhumbya, ku munota wa 55, Espagne yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Pedri waherejwe umupira na Nico Williams, bishyira igitutu gikomeye ku Ikipe y’Ubufaransa.
Muri iyo minota Ibitego byisukagamo kuko ku munota wa 59, Rutahizamu w’Umufaransa, K. Mbappe yaboneye Ikipe ye igitego cya mbere n’ubwo kugeza icyo gihe icyizere cyari cyayoyotse.
Lamine Yamal yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye atsinda igitego cya gatanu cya Espagne ku munota wa 67.
Iminota yakurikiyeho yagiriye Ubufaransa n’ubwo butabashije gukomeza kuko ku munota wa 79, Rayan Cherki yashyizemo igitego cya kabiri.
Igitego cya gatatu cy’u Bufaransa cyabonetse ku munota wa 83, ubwo Malo Gusto yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, bigatuma Dani Vivian wari winjiye asimbuye Robin Le Normand yitsinda.
N’ubwo byasatiraga iminota ya nyuma, Ikipe y’Ubufaransa yazamuye icyizere ku bafana kuko Rutahizamu Randal Kolo Muani, yatsinze igitego cya kane ku munota wa gatatu w’inyongera ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino.
Warangiye Espagne itsinze ibitego 5-4, isanga Portugal ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League. Ni mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 Saa tatu z’ijoro.